Impamvu Trump ashobora gutumura RPF!

Impamvu Trump ashobora kwirukana u Rwanda muri Congo zitandukanye nibyo numvise kuri Radio Urumuri, abatumirwa ba Jean-Claude Mulindahabi bamwe bavugaga ko bidashoboka!

Nkuko bamwe bavugaga ngo America ireba inyungu zayo ngo bityo na Trump azaza areba inyungu za America ngo bityo Trump nawe azashyigikira u Rwanda!

Niko Inyungu za America kuva ryari bivuga u Rwanda? Nonese inyungu za America ziboneka zinyuze ku Rwanda gusa? Iyi myumvire ni nyabaki?

America igihoraho kuriyo ni inyungu zayo ariko uburyo bwo kuzigeraho burahinduka ndetse nabo bakoresha barahinduka. Nkuko babonaga izo nyungu baciye ku Rwanda ni nkuko bashobora guca kuri Congo DIRECTLY.

Kuberako ubu ndetse hariho ibindi bihugu bihanganye na America, aribyo Russia na China, America irebye gato Congo bashiduka bazanye nka Russia na China u Rwanda bakarutumura. Mwibukeko ibi aribyo Tshisekedi yakomeje kwanga ariko nabyo birashoboka cyane.

Trump rero nk’umucuruzi uri kumwe na Elon Musk undi mucuruzi ukomeye cyane ndetse ukeneye na Cobalt zo mu modoka ze za Tesla, ubu wambwira ko yumva ko America igomba kuzajya ibona cobalt y’injurano?

Nonese u Rwanda ruzemeza America ko ruzacamo Congo ikindi gihugu? Ubwose uretse kubivuga ku munwa gusa icyo gihugu cyazigera kigira amahoro? Ubwose mu kukirema bibananiye za Russia zikasya bakabyriramo?

Si ibyo gusa kuko ubusanzwe ubukungu bwa Congo bwasahurwaga n’abademokarate. Rero siko abaherwe bose babanyamerika bumvikana, hari abandi baherwe batari kumwe n’abademokarate bifuza uriya mugati. Bose ntibabyumvikanaho.

Rero Congo igomba guhita yihutira guhera kuri izo ngingo zose ikabasha kuzikoresha ishyira u Rwanda mu ihurizo rudashobora kwivanamo kuburyo rwibonamo ubusa kandi birashoboka.

Naho ibyo bamwe mu bagabo bo kuri Radio Urumuri bavugaga bisa nko kwiganirira! Birashoboka cyane rwose Trump gushyigikira Tshisekedi ubundi bariya bicanyi inzogera zikirenga!

Yari umugabo mu bandi!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*