
Harya ntimuziko turi umubiri wa Yezu? Uyu munsi Yezu wavutse nitwe twavutse kuko turi umubiri wa Yezu. Kristu kandi ni umutwe w’umubiri. Ibi bivuze iki?
(Abanyakorinto 12:12–27,Abakolosayi 1:18)
Bivuzeko ibyo Yezu yacagamo, ibibi nibyiza, nibyo bigize twebwe. Nibyo twe! Yaba agahinda ke, kubambwa kwe, ikuzo rye, ubuhangange, ubumana, byose tubisangiye nawe. Ako kantu urakumva se sha? Njye ndakumva kagatuma rwose numva nata byose ngakurikira iyi HIGH TABLE yindi.
Niyo mpamvu yavuzengo tutababaranye twaba duhuriye he nawe? Hari abahita bibaza ngo ese kuki Yezu yifuza ko tubabara? Hoya Yezu ahubwo yarebye agahinda kari ku isi, uburyo abantu barenganywa, nuko araza yisanisha n’abarengana, ndetse ka gahinda nubundi twari dufite agahindura igitangaza kuko niba Imana yaremye ijuru n’isi igaciyemo, ntikaba kakiri kabi kuko abahuje agahinda barakundana, bakironda, bagashyigikirana. Siko se bimeze?
(2 Timoteyo 2:12; Abanyaroma 8:17)
Niba ufite agahinda nuko uri uwayo! Niba nta gahinda ugira, ubona iyi si waraguye muri paradizo, urarye uri menge!
Niba rero Yezu yari twebwe muriwe, bivuze ko amakuba yose yahuye nayo no kubambwa kwe byose byashushanyaga ibyari kuzabaho. Niyo mpamvu abonye atsinze, yaravuze ati birarangiye! Ibiki se? Nyine yari ageze ku iherezo ry’isi. Kuko Imana itangaza iherezo ritaraza. Niyo mpamvu yavuze ati nimuhumure natsinze isi. Kuri Yezu yabonaga ibitaraza!
Hari abavuga ngo niba yaradupfiriye se ntibyarangiye nyine aracyashaka iki? Kandi ibyarangiye byari bitaraza? Ahubwo ibyo yacagamo twe turacyabirimo kuko dusa nkawe kuko turi umubiri we! Umenye ko byarangiye mu buryo bwukwemera! Mbese uruhinja rwaravutse, ariko uruhinja iyo ruvutse rurakura.
Muribuka ko yunzemo akavuga ngo bamwe mu bamwemeye ntibazapfa batabonye agaruka mw’ikuzo rye? Yezu yaragarutse se? Hoya. Yarabeshye se? Hoya. None bite se? Tugomba kugaragaza ko yagarutse kugirango tutamwita umubeshyi, kandi tutabeshye ngo yaragarutse kandi tukimutegereje. Ngubwo ubuhanga.
Bivuzeko abakristu ba mbere nk’intumwa ze, ko kiriya gisekuru cyabo kitagombaga gushira, batiboneye ukugaruka kwe n’iherezo ry’isi. Mbese batiboneye ko ibyanditswe byose bibaye nkuko yahoraga abibabwira.
Bivuzeko nkuko Yezu yavutse ari uruhinja, nuko arakura, ni kimwe nkuko yatangiye kwigisha afite imyaka 30 nuko nyuma y’imyaka 3, arabambwa, arapfa, umunsi wa gatatu arazuka. Rero na kiliziya ye yagombaga kuvuka nk’uruhinja muri kiriya gisekuru igashinga imizi. Kiriya gisekuru cyagiye kurangira uruhinja rwaravutse.
Kiriya gisekuru cyagiye kurangiya fondasiyo yashinzwe, kandi fondasiyo ni uruhinja. Fondasiyo ntisa nk’inzu se? Uruhinja ntirusa nuko ruzasa rushaje se? Bivuzeko nkuko umwana agira amaso, amazuru….na kiliziya ye imaze gushingwa kubera ari umubiri we, bahise babona byose, bagera ku iherezo ry’isi. Buriya nka Yohani kuko ariwe wapfuye kiriya gisekuru gisa nkikirimo kurangira, nawe yashoboraga kuvuga ati BIRARANGIYE! Yabonye uko byatutumbaga, anahabwa igitabo cy’ibyahishuwe.
Niyo mpamvu nkomeza nshimangira, ntahuzagurika kandi ntahwema kugaragariza abanyarwanda ko ibyo barimo gucamo ari ibimenyetso bikomeye biranga amaza ya Nyagasani. Bivuzeko Yezu yadukunze.Turimo kuzizwa Yezu. Nkuko mubibona, nta kintu na kimwe kiba ku isi cyane cyane intambara, amacakubirI, ubwicanyi bukomeye nkububera mu Rwanda budafitanye isano iri direct na Kristu. IMPOSSIBLE.
Rero nubwo mubabaye, nimwitere hejuru, mucinye akadiho, kuko nagakiza kacu karatwegereye cyane kurusha ikindi gihe.
Nubwo bwose mwabuze abanyu, ka gahinda kanyu dore kenda kubyarira isi yose kumenya Kristu. Ka gahinda kenda kuzana amahoro ku isi. Nonese niba agahinda kanyu kazaniye isi umukiro, abanyu bishwe rubi babizira, nibo Imana izahindukira ibarebane ijisho ritagira impuhwe?
Ariko ntimuziko Yezu agahinda kanyu yakise ibise? Ubu muratwite. Ntimuziko Imana yavuzengo isi izemera Kristu kubera ukuntu muzaba mukundanye? Isi yari yemera ko Data yatumye Mwana ku isi? Erega natwe tuzasigara mu mateka! Ntimuziko ubumwe mwabuze Yezu yabusengeye se? Buraje bwigaragaze. Ngo nuko iyo nkuru nziza y’ingoma izamamazwe ku isi yose! Iyihe ngoma se? Igiye kuvukira mu Rwanda!
(Matayo 24:9-14)
Yari Umugabo mu Bandi
Umusaza mu Basore!
Be the first to comment