
Ubu kandi hari abakibaza impamvu Kiliziya ibatiza abana bato? Nonese niba shitani ibatiza abana bato ngo babe abayo, kuki twe bi Mana twakanga kubatiza abana bacu?
Nonese mwigeze mureba ukuntu umwana wakuze ari Inkotanyi bimurushya kugirango azongere abe muzima yivanemo inyigisho za gikotanyi? Niba inkotanyi mu bibi byazo zimenya uko zitsindagira ibibi mu bana bazo, twe dukunda urumuli kuki turekera abana bacu mu mwijima? Numurekera mu mwijima abandi bazamukubatiriza!
Kuko umwana muto impamvu arerwa ni ukugirango iwabo bamuhitiremo ikiza. Icyo kiza bamutoza baba bagirango ntazakireke kugeza ashaje kuko kigeraho kikaba kimwe mu bimugize. None kubatizwa niba uzi ko ari byiza, kuki wamuhitiramo indi mico myiza uretse kubatizwa?
Umwana muto kandi ibyo umubwiye byose arabyemera. Umwana muto aba afite ubutagatifu kurusha ubw’abakuru. Niba umwana aba aturusha ubutagatifu kuki wanga kumwinjiza mu muryango w’abatagatifu ngo abatizwe kandi uzi neza ko akurusha ubutagatifu?
Umwana muto aba afitiye ikizere gikomeye cyane se na nyina. Ntibivuze ko nta bwenge aba afite, ahubwo biterwa nuko aba afitiye ikizere abamuruta yumva ko ibyo bakora byose ari byiza kandi nawe agomba kubyigana. Kuki rero wakanga kumubatiza kandi uzi neza ko ibyo umutoza byose abyizera nk’ukuri? Numutoza Imana azabifata nk’ihame, numutoza ubukinduzi ntazabureka kugeza ashaje.
Niyo mpamvu za Leta nyinshi cyane cyane Leta zo mu Burengerazuba zakoze sisiteme aho buri mwana bamujyana kumushyiramo inyigisho kenshi zirwanya Imana kugirango zibakorere igisa nk’umubatizo! Ibi bikorerwa mu mashuri ya none.Nibyo bashaka kuzana muri Africa.
Mbese Leta ziyoboye za Burayi na America ni nk’idini rya shitani ariko ritigaragaza. Erega idini singombwa ngo uvuge ko ari idini, kuko ibyo wemera byose nibyo dini ryawe, nibyo bigirwamana byawe! Kuko uba ubyizeye wibwirako birimo umukiro.
Leta yu Rwanda nayo nibyo ikorera abana bato nka barya ngo imaranye umwaka ibatoza inyigisho kirimbuzi zo kubinjiza mw’idini ryabo rya shitani. Kuba babafatirana ari bato wakirirwa ubaza ibyo barimo kubatoza se? Ni ibibi byose utakemera utari umwana!
Yari Umugabo mu Bandi
Umusaza mu Basore!

Be the first to comment