
Mbese demokarasi n’ubutegetsi bw’igitugu ni iki kibanziriza ikindi? Ese America yubatswe kuri demokarasi cyangwa yubatswe ku gitugu ndetse no kubucakara? Kuko ubucakara n’igitugu nibyo byabyaye demokarasi batubwira! Ntabwo demokarasi ariyo yubatse igihugu!
Kuko indangagaciro abanyamerika bagenderaho ntabwo zari zarubatswe na demokarasi, ahubwo zubatswe hakoreshejwe akarengane gakomeye cyane harimo n’ubucakara. Nuko ahubwo za ndangagaciro zimaze kubacengeramo neza no mu misokoro, nuko haza demokarasi,ariko demokarasi iza nta muntu ugifite ubushobozi bwo kwanga za ndangagaciro kuko buri wese yari yarazigize ize kandi bagakomeza kuzitoza n’abana bavuka.
Kuko buriya u Rwanda rwa RPF narwo twese abazi ukuri tumaze gusaza, RPF ishatse yakubaka demokarasi yayo kuko abanyarwanda bose baba bamaze gucengerwa n’indangagaciro mbi zayo. Yewe n’umuhutu yaba amaze gucengerwamo ko arutwa n’umututsi nkuko muri America abirabura baho bazi neza ko batareshya nk’abazungu! Ikibura gusa nuko u Rwanda atari igihangange nka USA.
Nonese igihugu cyakubakwa kuri demokarasi gite? Kuko demokarasi irangwa nuko mudahuza ikintu na kimwe kuko buri wese agira ijambo. Yewe muri demokarasi n’abajura bafite uburenganzira bwo gusaba ko ubujura bwemerwa.
Ahubwo demokarasi ni uburyo bwiza bwo gusenya igihugu kikirimo kwishakisha kuko gihita gisenyuka. Naho igihugu cyateye imbere nka America kubera ko gifite imizi miremire cyane kandi myinshi, bitwara igihe kirekire cyane kugirango demokarasi igisenye kandi amaherezo demokarasi iragisenya.
Erega igihugu gusenyuka nta kindi. Nujya ubona igihugu cyajemo amacakubiri menshi ashingiye ku kinyoma ntuzirirwe ugira ikindi wibaza. Kiba cyasenyutse.
Niyo mpamvu niba dushaka kubaka igihugu tucyubakira ku kuri kandi ukuri kukemerwa nta demokarasi ijemo kuko nitwemera ko n’ibinyoma byubaka igihugu, cya gihugu kizasenyuka uko wabigenza kose. Twe rero tutagira n’igihugu, sinzi ko twahera ku binyoma twubaka igihugu tugatera agatambwe na kamwe!
Ubu wambaza ngo ukuri tuzakubwirwa niki? Ibyo inkotanyi zakoresheje zibasenyera igihugu byose birwanya ukuri. Yezu niwe wavuze ngo ntukihorere, babarira inshuro 70 karindwi, mwirinde urwango, murinde imfubyi n’abapfakazi, mwirinde ubusambanyi, mwisenya ingo z’abashakanye. Ibi nibindi Yezu yababujije sibyo bisenye u Rwanda?
Banyarwanda, natwe dufite uburenganzira bwo kubaza ngo ukuri niki? Cyangwa ngo tuzakumenya gute? Cyangwa ahubwo twaratoranyijwe kugirango twamamaze ukuri? Twe urumuli rwaratugwiriye. Nimusubiza amaso inyuma muzasanga turi ivanjiri ntagatifu! Ntacyo tuzirirwa tubaza kuko byose bizaba bigaragara.
Tuzubakire igihugu ku kuri kandi ukuri ntikugira demokarasi!
Yari Umugabo mu Bandi
Umusaza mu Basore!
Be the first to comment