
Byatangiye nsoma ibyanditswe muri Matayo 24:9-14 nkabona neza bisa nkiby’abanyarwanda bacamo, nuko nibaza ikibazo kigira kiti,”Ese niba turi guca mubyo Yezu yavuze bizakurikirwa nuko Inkuru Nziza y’Ingoma izamamazwa ku isi yose, nuko nyuma hakaza iherezo,ubwo niba ataritwe Yezu ntiyaba adufashe nkaho tutari abantu nk’abandi?
Guhera ubwo igisubizo nahise nkibona ko Matayo 24 ari twebwe banditseho kuko Yezu adufata kimwe! Urumva uko kwemera ariko ukuntu gusunika imisozi?
Kuva ubwo nkajya nkunda gusoma Matayo 24 nshaka gusobanukirwa n’ibyanditswe. Nyuma natunguwe no gusanga Matayo 21, Luka 21, Mariko 13, nubwo aya mavanjiri atatu asa, ariko ibyo banditse bidasa. Ndumirwa.
Icyantunguye nuko nasanze Luka 21 Yezu yarasubije ibibazo yarabajijwe bamubaza igihe Ingoro izasenyerwa. Nahise numva ko Luka 21 yibandaga ku bakristu ba mbere kuko aribwo Ingoro yasenywe. Nongeye gusoma nsanga Matayo 24 Yezu yasubizaga ibyerekeye ibimenyetso bizaranga ukugaruka kwe n’iherezo ry’isi. Ndebye Mariko 13, nsanga we Yezu yasubizaga ibimenyetso bizaranga ko ubwo buhanuzi bwose bwenda kuzura(Ko Yezu neza yagarutse ko n’iherezo riri hafi) Nuko ndumirwa.
Nuko nza no gusanga ibyo bibazo byose uko ari bitatu, byabajijwe muri Matayo 24, Luka 21 na Mariko 13 buri kimwe cyarabajijwe n’abantu batandukanye, ahantu hatandukanye, ndetse bisubirizwa n’ahantu hatandukanye bigaragaza ko byarimo amabanga. Luka 21 ikibazo kibarizwa mu Ngoro imbere mu ruhame, Yezu akagisubiza. Matayo 24 yezu abazwa arimo asohoka mu Ngoro nuko ikibazo kigasubirizwa mu murima w’imizeti ari kumwe n’intumwa ze gusa kuko bitarebaga ubonetse wese. Ikibazo cya nyuma,Mariko 13, cyo Yezu yagisubirije ahateganye n’umurima w’imizeti, ariko noneho biherereye ariko kumwe nabingenzi mu ntumwa aribo Petero, Yakobo, Yohana na Andereya.
Aha nahise mvuga nti nabisonanukiwe noneho!
Kuki izi nkuru zisa? Impamvu zisa nuko Yezu izo nkuru zose azitangira kimwe kuko icyo aheraho nukwihanangiriza abantu kugirango hatazagira ubayobya. Kubera ko rero zitangira kimwe abantu bahita bagirango Yezu yavugaga ibintu bimwe. Wabyumvise?
Zitandukanira hehe? Urugero muri Luka 21:12 iyo yezu amaze gutanga imbuzi ye, ahita avuga ati ariko mbere yibyo byose ko biba bazabanza babafate, babafunge……Urumva ko Yezu ahise avuga aho Luka 21 ihera? Kandi koko mbere yuko Ingoro isenywa intumwa zabanje gufatwa.
Urumva ko iri totezwa riranga ko yeruzalemu n’Ingoro byenda gusenywa ryanditswe muri Luka 21, ritandukanye nitotezwa ryo muri Matayo 24:9-14, ariryo turimo gucamo, kuko Matayo 24 nabwo Yezu atangiza imbuzi yihanangiriza abantu kutazayobya n’abahanurabinyoma n’abiyita ba Yezu, iri totezwa riza nyuma yitotezwa ryo muri Luka 21, kuko ntabwo bavuga ngo mbere yibyo bazabanza babafate babababaze nibindi nkuko bimeze muri Luka 21:12.
Hanyuma kandi iri totezwa ryo muri Matayo 24:9-14 nirirangira, tubona irindi totezwa nyuma yaho Inkuru Nziza y’Ingoma imaze kwamamazwa ku isi hose. Iri totezwa ryanditswe muri Matayo 24:15-26 na Mariko 13:14-23, Iri nitotezwa rizakorwa na Antikirisitu Yezu yenda kugaruka. Niyo mpamvu za ntumwa za Yezu zikomeye zamubajije inshuro ya gatatu ngo mbese ibimenyetsi biranga ko byose byenda kuzuzwa ni ibihe? Nuko byandikwa muri Matayo 13, nuko kugirango baritandukanye nibindi byose, Mariko yandika ko bizaba Inkuru nziza y’Ingoma imaze kwamamazwa ku is yose! (Mariko 13:10)
Urabona ayo matotezwa atatu? Ibi byose byabaye ku ntumwa za Yezu. Niyo mpamvu yezu yavuze ngo kiriya gisekuru nticyari gushira byose bitabaye. (Matayo 24:34-35)
Ibi bintu nakomeje kubyibaza mvuga nti ese yezu ko Yavuze ngo kiriya gisekuru nticyari gushira ibyo yavuze byose bitabaye, ubwo yezu yaragarutse se? Yezu yabwiye Yohana ngo ntiyagombaga gupfa atabonye yezu agaruka mw’ikuzo rye, nonese ibyo bishoboka bite?(Matayo 16:28)
Nuko nza guhishurirwa ko nkuko umuntu atera urubuto rukamera, cyangwa uko uruhunja ruvuka, cyangwa uko fondasiyo y’inzu isa n’inzu, ibyabaye mu kinyejana cya mbere byasaga nibizongera kuba nanone. Mbese inzu yagombaga kugenda izamurwa! Niyo mpamvu Yezu yavuze ati nitutababarana ntacyo nzaba mfana namwe.
(2 Timoteyo 2:12)
Niyo mpamvu yezu yavuze ati isi nibanga ntimuzatangare kuko ninjye yabanje kwanga kuko namwe nabahisemo mw’isi niyo mpamvu babanga. Wabyumvishe ariko?
(Yohani 15:18-25)
Soma Yohani 15, 16 na 17, urasanga yezu arimo gusenga kugirango twebwe abanyarwanda nandi moko yo mu karere tuzagire ubumwe kugirango isi imenye ko yadukunze maze imwemere! Nyuma yaya mahano Africa yose izagira ubumwe bihereye i Rwanda no ku maraso yezu yamennye!
Aha wambaza ngo nonese ko Vatican ifasha ba mpatsibihugu kudutoteza? Harya Mutagatifu pawulo yabwiye ngwiki abanyaroma? Ngo nibadakomeza mu kwemera bazakatwa ku giti, abayahudi bongere bacomekwe! Urebye amagambo yanditse muri Matayo 24:14, usanga ko niba Inkuru Nziza y’Ingoma izigishwa ivuye mu kababaro kabo bantu aribo twe, bivuze ko u rwanda bishoboka cyane ko ruzasimbura Vatican! Nonese Yeruzalemu n’Ingoro harya basimbuwe na Vatican bate? Nabyo bizamera nkibyo bindi!
Rero niyo mpamvu ariya mavanjiri atatu, Luka 21, Matayo 24 na Mariko 13, usanga hari ibyo umwe asimbuka bigashyirwamo nundi, bitewe nabo umwanditsi yaburiraga!
Urugero mu gihe Yeruzalemu igotwa n’ingabo Luka 21:20, muri Matayo 24:15 na Mariko 13:14 bakoresha ngo ishyano ry’icyorezo rizahagarara ahatagatifu. Kuki? Muri Luka 21 nkuko urubuto rugenda rumera rwihinduranya, na Yeruzalemu kugotwa byagaragazaga uko bizagenda Yezu arimo agaruka aribyo biri muri Matayo 24:15 na Mariko 13:14.
Ni nkuko iri totezwa rya none ryo muri Matayo 24:9-14, abanditsi ba Luka 21 na Mariko 13 batarivugaho kuko byari gutuma ubu buhanuzi butumwikana neza. Nta nubwo iryo totezwa ryo muri Matayo 24 ribera i Yeruzalemu kuko nta Ngoro igaragazwa, nta sinagogi, nta Yudeya, ndetse ntanubwo Yezu abasaba kumubera abahamya kuko bigaragara ko batari bazi nicyo bazizwa!
Ikindi tandukanya ikibazo Yezu bamubaza muri Luka 21 ngo ibyo bizaba ryari? Muri Mariko 13 ho baramubaza ngo ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko byose byenda kuzuzwa? Ibyo bibazo biratandukanye. Matayo 24 ho bamubaza ibiranga ukugaruka kwe n’iherezo ry’isi aribyo turimo!
Mwibuke kandi ko na Yezu ku musaraba yivugiye ngo birarangiye! Urabona ibyo bihe bitatu intumwa zaciyemo byagombaga kuzaza? Yezu nawe yabiciyemo cya gihe ari ku isi. Niyo mpamvu yavuze ngo birarangiye kuko yari aziko amaze gushushanya no gushinga amabuye y’ifatizo y’ahazaza. Niwe intumwa zubakiyeho ibyabaye byose biranga ibihe byacu.
Abantu iyo basoma bibiliya babona Mutagatifu Pawulo avuga ngo yezu ari hafi kuza bakibwira ko yabaga avuga ibiki mbese? Nuko kuri ya fondasiyo uko bwacyaga babaga binjira mu bihe byacu, bakaduhanurira (Abanyafilipi 4:4-7)
Iyi mirongo yose cyane cyane Yohana igihe yariho yagaragazaga ko hari mu minsi ya nyuma kuko niwe Yezu yabwiye ngo ntiyari kuzapfa atamubonye agaruka mw’ikuzo rye! Yohana yanagaragazaga ko ba Antikiristu bari barahageze.
(1 John 2:18:Hebrews 1:22 Timothy 3:11 Peter 4:7)
Ese Yohani yabonye ukugaruka kwa yezu? Nonese igitabo cy’ibyahishuwe ntiyabibonye? Mutagatifu Pawulo nawe yarazamuwe agera mu bushorishori bw’ijuru ahumvira amagambo akomeye atari yemerewe no kuyasubiramo ayabwira abantu!
(2 Abanyakorinto 12:2)
Iri sobanukirwa nta muntu nabyumvanye, ntaho nabisomye, ahubwo Imana yampaye impano yo gusobanukirwa kuko narabatijwe ndanakomezwa nuko impano yanjye nyizirikaho.
Maze imyaka irenga 20 nshaka gusobanukirwa nubu buhanuzi. Ibi nanditse nta wundi muntu wabyumvana kuko abahanga bose bagerageje gusobanukirwa n’amagambo ya Yezu birabananira. Rero Imana bigaragara ko yahisemo kubisobanura ku gihe cyayo. Ariko Imana ntiyantumye ngo mbeshye ngo numvishe ijwi ryayo, ariko se niba nsobanukiwe, mvuge ngo byaturutse kuri nde?
Be the first to comment