
Niba ushaka gusobanukirwa neza ibyerekeye u Rwanda muri bibiliya, shishikarira kumenya amatotezwa Yezu yahanuye, nuko uraza kubonamo u Rwanda!
Ese aya matotezwa turayatandukanya dute?
Itotezwa rya mbere ryabaye ku ntumwa mbere yuko haduka abigishabinyoma, intambara, impuha z’intambara n’imitingito. Ibi byanditswe muri Luka 21:8-12.
Luka 21:12 baragira bati, mbere yuko byose biba bagombaga kubanza gutotezwa.
Nyamara ariko hari irindi totezwa rizaba nyuma yuko haduka abigishabinyoma, abiyita ba Yezu, intambara, imitingito ninzara. Iryo totezwa rizaba kandi Inkuru Nziza y’Ingoma imaze kwigishwa amahanga yose. (Mariko 13:9-11; Mariko 13:10)
Iri totezwa ntabwo Luka 21 arivugaho ndetse na Matayo 24 ntaryo avuga. Iri totezwa nirya rindi rizabanziriza amaza ya Nyagasani Yezu.
Niba rizabera mu masinagogi, bivuzeko ari abayahudi bazaba batotezwa bazira Yezu. Niba abayahudi bazatoterezwa mu masinagogi, bivuze ko Yezu atazagaruka abayahudi bataremera Yezu!
Itotezwa rindi rivugwa ryerekeye u Rwanda.
Mbere yuko Inkuru Nziza y”ingoma yamamazwa ku isi yose na nyuma yuko hadutse abigisha binyoma, intambara, impuha z’intambara, imitingito n’inzara, hari abandi bantu bazatotezwa. (Matayo 24:4-8; Matayo 24:9 -14)
Urabona ko aba bantu si babandi batotezwaga muri Luka kuko barya batotezwa mbere yuko haduka intambara. Ntanubwo ari abo muri Mariko, kuko barya batotezwa nyuma yuko Inkuru Nziza yamamazwa ku isi mu mahanga yose. Urabibona?
Bivuze ko abantu batotezwa muri Matayo 24:9-14 ni ikimenyetso kiranga ko amaza ya Nyagasani ari yegereje. Niyo mpamvu Yezu yasubije kiriya kibazo ubwo muri Matayo 24:3 bari bamubajije ngo azagaruka ryari?
Mbese ibirimo kubera mu Rwanda biranga ko amaza ya Nyagasani yegereje. Kuko iri totezwa ryo muri Matayo 24:9-14 ntabwo bavugako ryaberaga mu masinagogi cyangwa ryaberaga muri Yudeya. Yewe ntanubwo bavuga ko abatotezwa basabwaga kuzabera Yezu abahamya, ahubwo handitse ko ari abantu bazagabizwa, bakicwa, bakababazwa, bakagambanirwa, bakangwa n’amahanga yose, muri rusange ba bantu bazizwa Yezu, atari umuntu ku giti cye ahubwo nk’abantu runaka!
Ubu ntibyumvikana? Nusoma neza Matayo 24:9-14 uzasanga uko byagenze mu Rwanda guhera inkotanyi zifashe ubutegetsi, bamaze kutugabiza abatubabaza ariko byanditswe:
UKO BYARI KUZAGENDA:
Bazabagambanira, mubabazwe,bazabica,muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye. Benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. Abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. Ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. (Matayo 24:9-13)
UBU TUGEZE HEHE?
Ubu tugeze aho ibibi byiyongereye cyane ndetse n’urukundo rwa benshi rwarakonje! Nyuma yibi byari kugenda gute? Inkuru Nziza y’Ingoma izamamazwa ku isi yose!
Nonese Inkuru Nziza izamamazwa gute kandi nta rukundo ruzaba rusigaye ndetse nibibi byarakwiriye? Bivuze ko nyuma y’ibyo byose U Rwanda ruzihana kandi ruzatuma amahanga yicuza ibibi azaba yarakoreye u Rwanda, cyane ko biri mu byahanuwe!
Njya mbabaza nti mwe muzi aho mwakomotse? Ko aya magambo yezu yayabwiraga abayahudi, none akaba arimo kuzurizwa mu banyarwanda? Nyuma yuko Inkuru Nziza y’ingoma yamamajwe ku isi yose, abayahudi bazongera batotezwe rya totezwa twabonye muri Mariko 13:9-11 noneho iyi nshuro Yezu abasaba kuzahagarara kigabo! Bivuzeko abayahudi bazaba baremeye Kristo. Sibyo? Abo bayahudi nibande? Ubuse niba aritwe ninde uzasigara ateye Yezu? Kuko Intumwa Pawulo Mutagatifu yahanuye ko amaherezo abayisiraheri bose bazarokoka, Bazemera Yezu. (Abanyaroma 11:26)
Be the first to comment