IBIRANGA IGARUKA RYA YEZU IGICE CYA KABIRI

Mu buhanuzi bwa yezu buranga amaza ye, harimo ibintu by’ingenzi byagufasha gusobanukirwa neza uko ibintu byari kugenda bikurikirana! Reka twibande kubyereke amatotezwa atatu avugwamo!

Mbere yuko haduka abigishabinyoma, intambara,imitingito n’inzara abayahudi bagombaga kubanza gutotezwa. (Luka 21:8-12)

Nyuma yuko Inkuru Nziza y’ingoma yamamajwe mu mahanga yose hagomba kuzaza itotezwa ry’abayahudi bazazizwa Yezu bagakubitirwa mu masinagogi no kuhicirwa. (Mariko 13:9-11)

Noneho hari nitotezwa ririmo hagati yayo matotezwa yombi abiri. Iryo totezwa rizaza nyuma yaho abigishabinyoma, intambara,imitingito n’inzara bizaba bimaze kwaduka. Noneho rizaza mbere yuko Inkuru Nziza y’ingoma yamamazwa mu mahanga yose!

Itotezwa rya mbere nirya nyuma yose abera muri Yudeya kuko tubona n’amasinagogi. Itotezwa ryo hagati cyangwa rya kabiri Yudeya siho ribera kuko nta masinagogi avugwa. Ahubwo havugwa abantu bazangwa n’amahanga yose nk’igihugu, batangwe, bicwe,bishoboke ko batari bazi icyo bazira kuko ntabwo Yezu yabasabye kuzamubera abagabo, kuko ntibicwaga bazizwa Yezu nyamara niwe bazizwaga batabizi. Ahubwo yababwiye ko uzihangana kugeza ku munota wa nyuma ariwe uzarokoka. Ibi Yezu yabibwiraga abayahudi,bari bamwemeye si isi yose!

Rero urebye ko ibirimo kubera mu Rwanda birimo guhurirana nuko tugeze aho ibibi byiyongereye cyane n’urukundo rugakoca bikabije! Tukaba dutegereje amaza ya Kristu, utabona ko turi ikimenyetso Yezu yashyiriyeho isi sinzi icyo yaba abona!

Ibuka hahandi Yezu avuga ati asabye abe kuba umwe kugirango isi izamenye ko yadukunze? Isi nibibona izabuzwa niki kwemera Yezu se? Bivuze ko abanyarwanda nitwongera kwishyira hamwe isi izamenya ko yezu yadukunze maze nayo yemere nuko Inkuru Nziza y’ingoma yamamazwe mu mahanga yose!

Yohani 17:21

Kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*