
Ese aba biyita intumwa, bajya bamenya ko intumwa bivuga fondasiyo? Nonese ubukristu bumaze imyaka 2000 bwarashinzwe, bo baracyashinga fondasiyo?
Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. (Abanyefezi 2:19-22)
Ubuse ntabwo turimo nko kwitegura gutangira gusakara ra? Ubwose fondasiyo abangaba ntibayishinga mu mwijima? Kuko imirimo yacu tuyubaka hejuru ya Yezu n’intumwa(Fondasiyo)
Hasi aha ni amagambo ya Mutagatifu Pawulo avuga ko we ari fondasiyo. Yashije ikibanza naho abandi bazakizamuramo inzu!
Ku bw’ingabire nahawe n’Imana, nashije ikibanza nk’umufundi w’umuhanga, undi acyubakamo. Nyamara buri wese yitondere uburyo yubaka. 11Nta kindi kibanza kindi gishobora guhangwa, usibye igisanzwe: Yezu Kristu. (1 Abanyakorinto 3:10)
Aya magambo ya Mutagatifu Pawulo aravuga ko nta kindi kibanza gihari ndetse kuri ubu ntabwo bakirimo gusiza ikibanza kuko ikibanza cyashijwe n’intumwa. (Fondasiyo)
Nonese izi ntumwa zindi, bivuze ko zatangije fondasiyo nshya zikaba zubaka mu kindi kibanza kitari icya Yezu? Ubwose niba zaratangije indi nyubako, ubwo ko Yezu afite inyubako imwe, ubwo nabo si babandi twabwiwe ko bazaza biyita Yezu? Cyangwa bibwira ko ibyanditswe bitavugira mu migani, bakakuvuga ariko ntuhite usobanukirwa ko ari wowe bavuze!
Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, 5kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.(Matayo 24:4)
Kiliziya yubatswe kuri fondasiyo y’intumwa hamwe n’ibuye rihuza imfuruka ariryo Yezu! Akazi kacu, dushobora kubaka hejuru yiyi fondasiyo ibikorwa bya zahabu, diyama, ibiti, amasarabwayi cyangwa akazu k’ibyatsi bitewe nimirimo yacu. Ushobora no kubakaho ubusa, mu gihe imirimo yawe wubatse nta gaciro ifite. (1 Abanyakorinto 3:12-15)
Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. (Matayo 16:18)
Muribuka intumwa Apollo, Petero bitaga Kefasi, Pawulo na Barinaba batangira kwamamara maze abakristu bakajya bicara bakabagereranya, bavuga uwa hatari muribo? Bamwe bati njye nduwa Apollo sha urya mutipe ntasanzwe. Abandi bati, uravuga Apollo wowe? Wari wahura na Pawulo se ngo urebe ngo urahita uhindura ibitekerezo byawe? Abandi bati ndi uwa Petero Kefasi, abandi ngo ni aba Yezu. Ibi bintu byarakaje Pawulo cyane maze arabihanangiriza. (1 Abanyakorinto 1:13-17🙂
Yarababwiye ati harya muravuga ngo muri aba Pawulo? Abandi ngo muri aba Petero, Yezu arimo ibice? Yezu ubwe yifitemo amacakubiri? Is Christ divided? Mbese bivuze ko aba ba Gitwaza na ba Mignonne baba bavuga ngo nibyo Yezu arimo ibice. Ni nko kumukatamo ibice.
Pawulo arongera ati, ese njyewe muravuga ngo muri abanjye, narababambiwe? Gitwaza se yarababambiwe? Buriya nicyo bivuze. Bivuzeko Gitwaza, Mignonne, Mutabazi…bumva ari ba Messiya cg Kristo.
Muribuka Yezu avuga ko inyubako zubatse ku musenyi imvura nigwa, ko zizatemba? Yashakaga kuvuga ko hari igihe kizagera, utu tudinidini twose tutubatse ku rutare tuzasenyuka kandi biri hafi! Aya madini yose y’ibinyoma azasenyuka hasigare idini ry’ukuri rya Yezu mbere yuko agaruka bwa kabiri(Luke 6:48)
Na Pawulo yavuzeko abakomezaga kwigisha ibinyoma no gutangiza utudini tundi ko hari igihe kizagera ubusazi bwabo bukigaragaza!
Ariko ntibazashobora kubikomeza, kuko amaherezo ubusazi bwabo buzatahurwa na bose, nk’uko ubwa bariya bombi bwagaragaye. (Timote, iya 2 3:9)
Be the first to comment