
Ese #Flora#Karenzi yaba asigaye yerekwa? Ni ukuri Roho Mutagatifu ari ku kazi cyane! Uyu munsi mvuye mu Misa, naje ntekereza uko twakibohora RPF, nuko nzagusaga impamvu tutibohora ari uko tutaratangira kugira abahowimana benshi! Byantangaje mfunguye YouTube nsanga na Flora niyo nyigisho ye! #Abamaritiri
Nonese ubu ko ingoma ya RPF isa nkiya Kayizari Nero wa Roma wishe abakristu abamarira ku icumu ahagana mu mwaka wa 60-70 nyuma ya Yezu, ni gute wambwira ko iyo ngoma yabana n’abakristu Kayizari wa none atabikanga? Nuko nta bukristu bwabo! Niyo mpamvu kugeza ubu umumaritiri dufite wa vuba aha uheruka ari Kizito gusa!
Impamvu rero tutakigira abamaritiri kandi mu Rwanda hariho ubutegetsi bwa Shitani, bubigatagaza mu mvugo no mu bikorwa, biterwa nuko abakristu bo mu Rwanda hari ukuntu shitani ikoresha ibinyoma, ikabacurika ubwonko, kugirango batayirwanya! Bityo abakristu ukwemera kwabo ntikubashe kugera ku rwego rwo kwemera no kwifuza guhorwa Kristu.
Kuberako abayobozi b’amadini bensho ari aba RPF, bose bigisha inyigisho ikomeye y’ubuyobe igira iti, “Abakristu ntimukivange muri politiki kuko mwebwe ibyanyu ni mw’ijuru gusa.” Iki ni ikinyoma gikabije kirimbuzi, kuko iyo biba ukuri Yohani Batista ntiyari gukatwa umutwe, na Yezu ntiyari kubambwa! Bose baziraga politiki, uretse ko icyo gihe shitani yari atariga uburyo bwo kuvangura iyobokamana na politiki. Kera byari ikintu kimwe! Niyo mpamvu Imana y’umwami yabaga ari nayo mana yanyu!
RPF na Shitani ku isi bakoresha imbaraga nyinshi bagaragaza ko politiki ari umwuga w’ububeshyi, ubuhemu, umwanda, kugirango abakristu babone ko atari ibintu byabo maze babarekere ikibuga bakomeze batuvuruge mu mwanda wabo!
Ngiyo impamvu tutakigira abamaritiri. Shitani arabizi neza ko atavanye iyobokamana muri politiki ko iyi si yahita iyoborwa n’imitekerereze y’abakristu kuko umubare wabo n’imbaraga bafite bahita bayobora isi. Niyo mpamvu mbere na mbere abakristu bavanywe muri politiki, icya kabiri abakristu bacibwamo ibice kugirango batihuza maze bakaba umwe, bakayobora isi basimbuye shitani!
Nonese nkubu urebye akarengane gakorerwa abaturage, gakorerwa abakristu, ariya magambo Jessica yavuze ntaba yaravuzwe na padiri, pasitoro cyangwa musenyeri? Ntaba yaravuzwe nabandi bakristu se bandi nabo? Kuki bicecekera? Nuko insengero zafunzwe kandi inzugi RPF yafungishije izo nsengero ni abashumba bibinyoma yazengurukije mu gihugu hose, bakumira ukuri kugirango abo bashumba bamufashe kurindagiza intama!
Shitani ni uko akora, iyo abonye nta kuntu yafunga insengero burundu kubera gutinya abakristu ku isi, yica abashumba, yarangiza akicara ahera, nuko akarindagiza intama. RPF yari izi neza ko abayibangamiye cyane ari abakristu b’ukuri. Mbese RPF ntiyararaho abakristu basobanukiwe nuko Roho Mutagatifu agatangira gukora akazi.
Buriya duhagurukije abakristu, bagasenga, bakiyeza, bakitangira Kristu, bagahagurukana RPF ari benshi, batanarashe, bakayibwiza ukuri, ibyayo byaba byageze ku iherezo. Burya akamaro k’abamaritiri bituma shitani icika intege, ijuru rigafunguka, ndetse n’abandi bareba ubutwari bwabo bamaritiri no kutagira ubwoba kwabo bakemera Yezu!
Buriya ubwami bwa Roma bwasenywe nk’abakristu. Inyigisho zabo zakomeje kwamamara, benshi mu bikomerezwa bemera Yezu, nuko umwami Nero abonye ko bimukomeranye, atangira guhiga abakristu abica urupfu rubi! Inkundura yarakomeje kuburyo ahagana mu mwaka wa 300, ubwami bwa Roma bwemeye ubukristu nk’idini ryubwo bwami, ariko gahunda yo kurwanya Yezu yarakomeje nanubu rwihishwa, ahubwo noneho ihindura isura. Kuva ubwo shitani yifuje gusenya kiliziya ihereyemo imbere ariko ntirabigeraho.
Buriya ubundi abakristu bahagurutse uko bikwiye, uwa mbere wagumuka ashobora no kuba Ange Kagame cyangwa nyina, nuko nkumwe akemera Yezu, akicuza, maze abasigaye bamwica, bamufunga, ingoma yaba yibyayemo amahari igasenyuka! Nuko uwishwe akisangira Yezu. Nguko uko Yezu yagiye anesha!
Numiwe mpuje umutima na Flora Karenzi ku munsi umwe. Ese Flora nawe asigaye yerekwa?
Yari umugabo mu bandi
Umusaza mu basore!
Be the first to comment