Genocide yibagiranye bitwaye iki?

Ese Erasme Rwanamiza ko uhangayikishijwe nuko ngo nshaka gutuma genocide yibagirana ikamera nkaho ntayabayeho, iyo iza kuba ntayabayeho biba biguhombyaho iki?

Kuki biramutse bihindutse nkaho nta genocide yigeze ibaho biguhombya? Ni igiki ubyungukiramo? Nonese iyo itabaho ntibyari kuba ari byiza kurushaho?

Kuki wumva ko biramutse bibaye nkaho ntayigeze ibaho, ko aribyo byiza kurushaho, kuki byakubazwa nabyo? Aho ntufite ingengabitekerezo z’umuntu wakoze genocide agamije kutungukiramo?

Nonese kuba harabayeho genocide wumva ari byiza ku buryo uhangayikishijwe nuko byazibagirana bikamera nkaho ntayabayeho?

Reka tuvuge ko genocide kuba yarabayeho wumva ari bibi cyane, bikubabaza, ndetse bikaba bigutera agahinda. Kuki rero waba ubabajwe nuko ushobora kuzageraho bikamera nkaho nta genocide yabayeho, ndetse bikamera nkaho nta gahinda kayo wigeze ugira?

Ngaho mbwira, niba ukuba kwa genocide kwaragushenguye, ubabajwe nuko wazageraho ukamera nkaho utigeze ushengurwa nayo? Ubabajwe nuko hari igihe se cyazageraho ukibagirwa ko wigeze kurira?

Waba se ubabajwe nuko umunsi umwe wazageraho ukamera nkaho utigeze upfusha? Nonese ushaka guhora umeze nkuwapfushije?

Ndumva genocide kuri wowe yarahindutse ikiremwa ugomba guhora uha ubuzima ngo kidapfa!

Iyi mitekerereze yawe Erasme ntabwo ari iyo umuntu utari umwicanyi, ahubwo niyo umujenosideri. Ugomba kwivuza naho ubundi ubwenge bwawe bwaracuramye. Ntabwo utekereza neza. Ndakomeje kandi. Niba utekereza neza ngaho nsobanurira ukuntu ubabajwe nuko URUPFU RUSHOBORA KUZAGERAHO RUKIBAGIRANA(GENOCIDE) NI MU GIHE UBUSANZWE TUBA TWIFUZA KO RWIBAGIRANA!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*