
Ese uba murihe dini? Idini ryawe warirebera ku byo wemera, kuko ushobora no kuba mw’idini rya shitani mu bintu utakekaga! Niyo mpamvu mu Rwanda twigiraga kubatizwa kugirango twinjizwe mu muryango mushya w’Imana.
Ibi RPF irabizi, niyo mpamvu mu mayeri menshi cyane bakoresha inyigisho za gishitani binjiza urubyiruko mw’idini ryabo ryo gusenga shitani ukaba wanaribamo utabizi.
Icya mbere RPF ikora ni ukwica ubumuntu bw’urubyiruko mu nyigisho zabo. Iyo bamaze kwica ubumuntu bwawe, na roho yawe baba bayifite kuko ntaho iba igihuriye n’Imana.
Ese ubumuntu babwica bate? Hari uburyo bwinshi bukoreshwa bica ubumuntu, ndetse nzagenda mbuvugaho gahoro gahoro.
Uburyo bwa mbere nagaragaje uyu munsi bwo kwica ubumuntu ni ukumvisha abatutsi ko hari ubwoko bwitwa abahutu, buvuka ari ubugome kuburyo bugira urwango n’ishyari kugeza ubwo umunsi umwe bushobora kubyuka bugafata imihoro bukambarira kurimbura ikiremwa Tutsi aho kiri hose mu gihugu.
Ibi iyo ubyakiye, ntaho bitaniye no kwakira ivanjiri ya shitani. Nkuko tujya kwiga kubatizwa tugatozwa gukundana nk’abakristu, ni nkuko abanyeshuri ba RPF binjizwa mu muryango hakoreshejwe izo nyigisho.
Izi nyigisho wazicengeye, bivuze ko nta muntu uzakunda numwe ubaho, kuko na nyoko ntiwamukunda. Ubumuntu bwawe buba bwarangijwe guterwa ibyuma bugapfa.
Kuko kugirango wumve ko hari abantu bavuka ari ibisimba, bisaba ko wowe ubwawe ubanza ukemera ko uri igisimba kugirango wakire ko mugenzi wawe ari igisimba.
Izi nyigisho zigira ingaruka ku bahutu kuko nabo bagirango abatutsi bavuka ari ibisimba kubera ko baba babafata nk’ibisimba, nuko igihugu cyose kikarimbuka kirimbuwe na shitani. Niyo mpamvu navuzeko inyigisho za shitani uzazibwirwa nuko ziganisha mu kurimbura isi!
Mfite byinshi byo kuvuga kuri izi nyigisho za shitani ndetse nuburyo twazirwanya tukagira igihugu Imana yishimira!
Be the first to comment