Amaco y’inda (2)

Umugore atangira gupfuneka yivugisha ati «ibi bintu ndabikika nte ko nta mugore wameze ubwanwa!»

Umugabo asa n’ukangukiye hejuru maze abaza umugore bya nyirarureshwa ikimuriza.

Umugore yenda uruhu yari yiteye urukinga mu maso, oya si ukurira! Umugabo aramwegera aramubwira ngo niyihanagure, aceceke.

Umugore arahora, akuraho uruhu aramwereka.

Umugabo yifata ku munwa arumirwa.

Bigeze aho umugabo ati «mbere kurya ihene uri umugore nabyitaga iby’inzara, nkakwihorera. Ubundi iwacu nta mugore urya ihene; iyo ayiriye amera ubwanwa. Nibyo nawe wiboneye» Yungamo ati «ariko humura nzi umuti wamara iryo shyano wagushije.»

Umugore ashyitsa agatima munda.

Umugabo nawe ajya kwitarisha imiti, yiyahirira ibiti abonye byose; ikiri imisave, ikiri imibirizi, imiravumba, n’ibindi ntazi.

Araza arabihonda, arabivuguta ashyira ku kananwa ka nyamugore, ubujeni n’ubwanwa abikuraho.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*