Ese biragoye gukunda umututsi?

Iyi nkuru nyihaye uyu mutwe ugira uti,” Ese biragoye gukunda umututsi,” nshaka kugaragaza ko hari ibikorwa bikorwa bigamije kwangisha abantu abatutsi! Byarantangaje nsanze hari abantu bibaza niba hari ikibazo cy’amoko mu Rwanda nyamara ahubwo sisiteme yose yubatse mu buryo bwo gushyamiranya abahutu n’abatutsi. Mbese ubwonko bw’abana bakiri batoya bukura bufata isura yaya macakubiri ya Hutu Tutsi kuburyo no kubibavanamo bitazashoboka. Igiti kigororwa kikiri gito.

Rero kuba muri iyi minsi abantu barimo kuvuga ngo ese ikibazo cy’amoko kiracyahari? Kiracyakaze? Ibi mbifata nko kudasobanukirwa aho inzangano zikomoka, ndetse ahubwo njye nkabona kuri ubu ahubwo aribwo bigoye cyane kugirango umuhutu akunde umututsi kuko umuhutu atsikamiwe! Nonese tuzifuza ko hatabaho ikibazo cy’amoko nyamara tutazi naho gikomoka? Wagirango twibwirako kimeza mu mitwe y’abanyarwanda nkuko urwiri rwimeza mu murima w’ibigori!

Umututsi ni ijambo rusange, rero iyo abahutu bahora bitegereza ibikorwa n’abatutsi nka Kagame, Kabarebe, Nyiramongi, Ibingira, Tito n’abandi, biragoye kugirango umuhutu abe yakunda umututsi. Kuko abatutsi bazwi cyane, buri wese abona, ni abongabo, nibo twese dufatiraho urugero. Aha ndashaka kugirango uhumve neza.

Iyo duhora twumva inkuru z’ubwicanyi abo batutsi bakora, uburozi batanga, uburyo ababizeye babahemukira, uburyo bakoresha abakobwa babatutsikazi mu gucengera abantu bagamije kubahemukira, abo batutsi wabakunda ute? Simvuze ngo ntiwabakunda ariko nshaka kwerekana ko byongera amahirwe menshi yo kubanga.

Ubwo wenda wambwira ngo si abatutsi bose babikora? Nyine ni aho ikibazo kiba kiri. Iyo abantu batekereza umututsi batekereza umututsi uzwi,wamamaye, kuko burya ijwi rye rimira amajwi yabandi. Wagera ku banyarwanda baba hanze babahutu, bakura babona abatutsi bazwi cyane bagaragaza iyo shusho y’umututsi, ubwo urumva uko bigenda?

Hashize imyaka myinshi RPF itoza abatutsi kwanga abahutu. Birya byigishwa ngo abahutu ni abicanyi, bakoze genocide, bikigishwa buri mwaka mu cyunamo, harimo ibinyoma byinshi, nta kindi cyatumaga RPF ibyigisha kitari ukwangisha abahutu abatutsi.

Uretse ko ahubwo kwangisha abahutu abatutsi ukoresheje amateka ya genocide nubwo bikora cyane, ariko noneho imikorere ya RPF ku bahutu imaze imyaka 30 biroroshye cyane kugirango abahutu bange abatutsi kuko si inkuru mbarirano ni ibintu nabo bibonera. Ibi bishobora gutuma n’abatutsi biyanga cyangwa bakagira ipfunwe ko ari abatutsi. Njye ndabizi hari abatutsi bambwira ko babangamiwe cyane no kubaho buri wese ababona muri iriya sura!

Niyo mpamvu iyo tuvuga ibibi RPF ikora inkotanyi zivuga ko turimo kuzangisha abantu kandi nibyo kuko nta muntu ukunda inkozi zibibi bigeze hariya. Ariko noneho ukibaza, duhishire ikibi? Ntibikabe! Nyamara iyo tuvuze ibibi ba Kagame bakora, nkubwije ukuri ko bidatuma bakundwa. Iyi mpamvu niyo yatumye abahutu bakunze guhishira ibyo abatutsi bakora kubera imitima yabo irabarya kuko bumva atari ikintu kiza. Ariko se tubigire gute ko aho guhinduka bashyiramo imbaraga cyane?

Niyo mpamvu mu bantu bagombaga kurwanya RPF ku isonga ari abatutsi mu kwanga ko bazitiranywa nayo cyangwa bakitirirwa ibyo inkotanyi zikora. Ariko kuberako bidakorwa, hari umuntu ukubwira ngo abatutsi ibyo RPF ikora barabishyigikiye muri rusange. Uzamuhakanya ute se? Yego wamuhakanya ariko se uzabimwemeza?

Igitangaje umututsi wagombye gutuma abahutu bakunda abatutsi uwo aricwa. Umututsi nka Kizito aricwa nuko bagasiga abatutsi bo kwangisha abatutsi andi moko!

Rero nta muntu uvuka yanga undi, nta nubwo abahutu banga abatutsi cyangwa ngo abatutsi banga abahutu ahubwo habaho sisiteme ibumba abenegihugu ityo cyangwa hakabaho abantu bahimba inzangano, bakazitoza abana babo ku nyungu runaka. Inzangano ni MAN MADE, ni inkorano.

Ubu rero RPF yejeje inzangano zimaze imyaka 30 zitozwa urubyiruko igisigaye ni ugusarura urupfu!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*